Murakaza neza kuri sobanukirwa.rw, urubuga ruguha uburyo bushyashya bwo kubona amakuru yerekeye u Rwanda.
Sobanukirwa ni urubuga rwakozwe kugira ngo byorohere buri wese gushaka no gusaba amakuru inzego za reta n’imiryango yigenga bikorera mu Rwanda nta kiguzi bigusabye.
Ibi byose byashobotse kubera itegeko ryo mu mwaka wa 2013 ryorohereza bantu kubona amakuru ryatowe na Guverinoma y’u Rwanda rigamije “gufasha rubanda ndetse n’abanyamakuru kugera ku makuru yo mu nzego zigengwa na leta n’izigenga”.
Twakoze urubuga sobanukirwa.rw kugira ngo ubashe gusaba amakuru mu nzego amagana bitabaye ngombwa kugira amakuru ncagagure ku muntu wakwiyambaza mu buyobozi runaka kandi bitanagusabye kuva i Kantarange uje kubaza amakuru ku biro i Kigali. Mu buyobozi ushobora kubonaho amakuru ku rubuga rwacu harimo Minisiteri zo mu Rwanda, Ibigo bya leta, intara, uturere ndetse na buri biro by’umurenge mu gihugu.
Icyo usabwa gusa kugira usabe kandi wohereze ibijyanye n’ibyo wifuza kumenya ni ukuduha imeli yawe (tuyigira ibanga) n’izina winjiriraho. Izina winjiriraho rishobora kuba izina ryawe bwite cyangwa irindi wahitamo. Hanyuma , wandika icyo ushaka gusaba; sobanukirwa ikazakigeza aho kigomba kujya kandi igihe wahawe igisubizo tugahita tubikumenyesha binyuze kuri imeli yawe.
Kugira ngo twizere kandi dushimangire neza ko rubanda rubona amakuru uko yakabaye, sobanukirwa.rw ishyira ku rubuga rwayo amakuru yasabwe n’ibisubizo byatanzwe ku buryo wabibona unyuze ku mbuga zishakisha no ku rubuga rwacu. Dufite ingamba zo kurinda ibiranga abantu n’incagagure z’uko abakoresha sobanukirwa baboneka kugira ngo ukoresha uru rubuga atagaragaza ibimwerekeyeho igihe ari bwo buryo yahisemo.
Uru rubuga kandi rwahinduwe mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda – Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igifaransa kugira ngo abantu bose bashobore kurukoresha mu rurimi ruboroheye.
Sobanukirwa yakozwe na Tumenye ifatanyije na Open Democracy and Sustainable Development Initiative (ODESUDI). Turateganya gukorana n’urwego rw’umuvunyi kuko ari rwo rushinzwe gukurikirana uburyo itegeko ryo gutanga amakuru mu Rwanda ryubahirizwa.
Uramutse ugize ikibazo ku mikoreshereze ya Sobanukirwa, ushobora gusoma ibijyanye n’ubufasha cyangwa ukatugeraho wifashishije urubuga rwacu, Twita cyangwa Fesibuki. Twizeye ko uru rubuga ruza kubagirira akamaro.
Pingback: Learn more about Rwanda’s access to information law | Sobanukirwa blog